29/05/2026
Turi mu karere ka , mu murenge wa .
Dukomeje kwegera abaturage, tubagaragariza uruhare amakuru baha abakarani bacu b’ibarura agira mu igenamigambi, ariko kandi tunabashishikariza kwitabira gahunda z'irangamimerere by’umwihariho kwandikisha uwapfuye kuko kugeza ubu hafi 1/2 cy’abapfuye batandikishwa mu irangamimerere.
Ibi bikaba bigira ingaruka ku igenamigambi rikorerwa Abanyarwanda.
🚨Serivise yo kwandikisha uwapfuye kuri ubu ishobora gutangwa n'umukuru w'umudugudu hifashishijwe telefoni.
27/05/2026
Dukomeje ibikorwa byo kwegera abaturage, aho turi mu karere mu murenge wa , tubasobanurira akamaro k'ibarurishamibare mu gufasha mu igenamigambi ry'igihugu niry'abagituye.
Ni n'umwanya wo gushimira abaduha amakuru, bakira abakarani b'ibarura, kuko amakuru batanga ariyo afasha mu gushyira hanze ubushakashatsi butandukanye.
13/05/2026
📊Mu mwaka wa 2025, mu irangamimerere mu handitswe kimwe cya kabiri cy'abapfuye (50.5%) bangana n'abantu 39 355, bivuye kuri 46.1% mu mwaka wa 2024, aho byazamutseho 4.4%.
📍Mu ntego z'iterambere rirambye, hateganyijwe ko nibura mu mwaka wa 2030 abitabye Imana bazaba bandikishwa ku kigero cya 80%.
11/05/2026
Ibiciro ku isoko ryo mu mu kwezi kwa kane 2026 byiyongereye ku kigero cya 13% ugereranyije n’ukwezi kwa kane k’umwaka ushize wa 2025.
🔍Dore uko bimwe mu bicuruzwa byiyongereye:
🚍Ibiciro by’ubwikorezi byiyongereyeho 23.7%
🏠Ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi binanwa byiyongereyeho 21.3%
🛒Ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 5.8%
🏥Ibiciro by’ibijyanye n’ubuvuzi byiyongereyeho 70%
Andi makuru, wayabona unyuze hano:
https://statistics.gov.rw/statistical-publications/price-indices-cpi-ppi/consumer-price-index-cpi-april-2026
07/05/2026
📈In March 2026, ’s industrial production increased by 6.2% compared to March 2025.
➡️Explore the Index of Industrial Production in detail by clicking the link
https://statistics.gov.rw/statistical-publications/gross-domestic-product/index-industrial-production-march-2026
28/04/2026
📍Amazina 10 ya mbere yiswe abana mu mu 2025.
Ku bwawe, utekereza ko ari iki kigira uruhare mu guhitiramo umwana izina muri iki gihe?
17/04/2026
Mu mwaka wa 2025, gatanya 4 479 ni zo zanditswe mu irangamimerere mu .
Gatanya 2 629 muri zo zemejwe n’inkiko muri uwo mwaka wa 2025. Izindi gatanya zemejwe mu myaka yabanje uhereye 2023.
📍Umujyi wa ni wo ufite umubare munini wa gatanya, mu gihe Intara y’Amajyaruguru ari yo ifite umubare muto.
💔41.2% ya gatanya zemejwe n’inkiko ni abari bataramarana imyaka 10 bashyingiranwe.
Andi makuru wayabona unyuze hano:
https://statistics.gov.rw/statistical-publications/vital-statistics/rwanda-vital-statistics-report-2025
10/04/2026
📈Mu , ibiciro ku isoko muri Werurwe 2026 byiyongereyeho 9.2% ugereranyije na Werurwe 2025.
Muri Werurwe 2026:
➡️ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 4,1%
➡️ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 17,8%,
➡️ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 14,6%,
➡️ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 7,8%
..
Sura urubuga rwacu unyuze hano https://statistics.gov.rw/statistical-publications/price-indices-cpi-ppi/consumer-price-index-cpi-march-2026 umenye andi makuru
07/04/2026
Abayobozi n'abakozi b'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare twifatanyije n'Abanyarwanda n'isi yose kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kwibuka twiyubaka.
02/04/2026
Mu , imibare y'Ubushakashatsi ku Bakora n'Abashomeri igaragaza ko abarangije amasomo ya tekinike, imyuga n'ubumenyi ngiro aribo bagira amahirwe yo kugira akazi kurusha abarangije amasomo y'uburezi rusange.
🚨 Kuri wowe ubona biterwa n'iki?