Cyanika Sector

Cyanika Sector

Share

ABESAMIHIGO

20/03/2022

SOUTHERN Province
NYAMAGABE district
CYANIKA sector

Sir, None Tariki 19/03/2022 mu murenge wa Cyanika urugaga rw' urubyiruko rushamikiye k' Umuryango wa FPR Inkotanyi, YV, NYC kubufatanye n' ubuyobozi bw' Umurenge wa Cyanika twakoze umuganda wihariye w' urubyiruko uyu muganda ukaba witabiriwe n'umushyitsi mukuru *Hon BAMPORIKI Eduard* hakozwe ibikorwa bikurikira:
▶️Hasukuwe URWIBUTSO Rwa Jenocide yakorewe abatutsi muri mata 1994 ruherereye mu kagari ka karama

Nyuma yicyo gikorwa *Hon BAMPORIKI Eduard* yibukije Urubyiruko amahirwe yose rufite ;arimo igihugu kiza,Ubuyobozi bwiza bukunda Urubyiruko akomeza arusaba kwirinda kugira Aho bahurira n'ingengabitekerezo ya genocide,yagiriye kandi inama Urubyiruko arushishikariza gukunda igihugu Nyuma Bibutswa kugira uruhare muri ibi bikurikira:
1.Kwibuka kushuro ya 28
2.kugira ibikorwa by' ubwitange.
Yasoje ashimira ubwitabire Urubyiruko rwagaragaje muri Iki gikorwa atwibutsa ko aritwe dufite guhanga amateka mazima akosora amabi yaranze igihugu cyacu

"Dufatanije byose birashoboka"

Emmanuel BIKORIMANA
President w' urugaga rw' urubyiruko rushamikiye k'umuryango FPR INKOTANYI mu murenge wa Cyanika

Photos from Cyanika Sector's post 13/03/2022

Nyamagabe district CYANIKA Sector kuwa 08/03/2022 mu murenge wa Cyanika kimwe n'ahandi mugihugu hizihijwe umunsi mpuzamahanga w'umugore wari ufite insanganyamatsiko igira *iti"uburinganire n'ubwuzuzanye ku mihindagurikire y'ibihe"* .Muri ibi birori twifatanije na *Afande DPC SSP B Ntacyo* ari nawe mushyitsi mukuru akaba na focal point w'umurenge wa cyanika aherekejwe na V/P wa CNF kurwego rw'akarere Madame MUKANKURANGA Margueritte,coordinator wa IPFG bwana KANANI Faustina,uhagarariye RWAMUREC Madame Bernadette, uhagarariye Bureau social Mademoiselle Grace ibirori byitabiriwe kdi n'abakozi b'umurenge wa cyanika bayobowe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge bwana NDAGIJIMANA Jean Marie Vianney . Ibirori byaranzwe n'imbyino zigaruka ku nsanganyamatsiko y'uyu munsi banashimira Nyakubahwa perezida wa repubirika wabahaye ijambo,umuhango wo korozanya inka muri gahunda yagirinka,gutanga inkoko kubufatanye na IPFG,gutanga amagi kubana bari mu irerero,imurika bikorwa ndetse no gushyingira imiryango 94 yabanaga itarasezeranye.

13/03/2022

11/12/2021

Mwiriwe neza bavandimwe nagirango mbamenyeshe y'uko uyumunsi twegukanye umwanya wambere mubikorwa byaranze ubumwe n'ubwiyunge uyumwaka.
Umurenge wa Cyanika ukaba wegukanye igikombe.
Turashimira abaturage, Prezida w'Inamanjyanama,Abakozi b'Umurenge, Abafatanyabikorwa bakorera Cyanika mwese ndabashimiye. sector CYANIKA Sector

Photos from Cyanika Sector's post 15/10/2021

NYAMAGABE DISTRICT
CYANIKA SECTOR

None ku wa Gatanu, tariki ya 15/10/2021 urubyiruko rwo mu murenge wa *Cyanika* ku bufatanye n'ubuyobozi bw'umurenge wa Cyanika, twazindukiye mu muganda mu kagari ka Ngoma aho twasubirije inzu tukanashinga igikoni cy'umuturage utishoboye witwa Mukansonera Alphonsine.

Muri uyu muganda twifatanije na Bwana NDAGIJIMANA JMV E/S of Sector ,Land Manager, Afso ,Sector Forester hamwe na ba SEDOs b' utugari two mu murenge wa Cyanika bose.

Nyuma y'iki gikorwa abitabitiye umuganda bahawe ubutumwa n'umuyobozi w'umurenge wa Cyanika hamwe n'umuhizabikorwa w'urubyiruko mu murenge wa Cyanika aho bibanze ku ngingo zikurikira:
✅Umunsi mpuzamahanga w'umugore wo mucyaro
✅Amatora ateganijwe guhera ejo.
✅ Ubukorerabushake n'ubwitange
✅Ubumwe n'ubwiyunge
✅N'ibindi...

Umuturage wakorewe igikorwa yashimiye urubyiruko ndetse avuga ko byongeye kumwereka ko atari wenyine nkuko yabyibwiraga

Igikorwa cyabaye hubahirizwa amabwiriza yo gukumira no kurwanya Covid-19

19/08/2021

Mwiriwe neza,
Ndizera mumeze neza Kandi ubu butumwa bubagezeho.

Rubyiruko rero mbandikiye iyi message mbamenyesha ko ku wa Gatandatu dufite umuganda wihariye w'urubyiruko ukazakorwa mu kagari ka Ngoma ahazwi nka Nyagatovu. Tuzaba turi gufasha utishoboye kubona aho kuba.

Ntihazagire ubura cg ngo akererwe kuko nyuma y'umuganda dufite ubutumwa bwiza bwafasha urubyiruko mu kwiteza imbere mu buryo bumwe cg ubundi.

Tubwirane hatazagira ucikanwa!

Abakozi burya barahembwa

Photos from Cyanika Sector's post 04/05/2021

Dukora twubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo corona virusi (covid 19)

07/04/2021
Photos from Cyanika Sector's post 09/03/2021
Want your business to be the top-listed Government Service in Kigali?

Click here to claim your Sponsored Listing.

Location

Telephone

Address

Kigali