24/10/2025
Baturage ba Nyarugenge, nshuti zacu namwe mutugenderera: ejo ku wa Gatandatu ni Umuganda rusange uzakorerwa mu midugudu aho dutuye.
Imyobo twamaze kuyitegura bityo rero tuzitabire turi benshi kandi tuzazinduke kare twiterere ibiti
21/10/2025
Mu nteko y'abaturage irimo kubera mu Kagari ka Rugarama Umurenge wa Nyamirambo, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge Bwana Ingangare Alexis yibukije abaturage ibikurikira:
➡️Kwita ku Isuku
➡️Gusigasira Ubumwe n'ubudaheranwa
➡️Kwizigamira muri Ejo Heza
➡️Ubwisungane mu kwivuza
➡️Kujyana abana mu mashuri
➡️Kwirinda imyubakire y'akajagari n'ibindi
Muri iyi nteko, umwanya munini wahariwe ibitekerezo, ibyifuzo n'ibibazo by'abaturage harimo n'ibitekerezo bizashingirwaho mu igenamigambi ry'umwaka wa 2026-2027
19/10/2025
Igitondo cyiza kuri twese abakunzi ba Car Free Day! Twaturutse mu bice binyuranye mu Karere kacu ka Nyarugenge dukora siporo none ubu twahuriye kuri Kigali Pele Stadium, abandi bari mu Imbuga City walk, kuri Tapis Rouge, Main Roundabout, SOPETRAD n'ahandi.
Nawe ngwino twifatanye, dukore siporo, tugire ubuzima bwiza!
15/10/2025
Abayobozi Nshingwabikorwa b’Akarere ka Nyarugenge bari kumwe n’Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA) Madamu Ingabire Assumpta kuri uyu wa 15 Ukwakira 2025 bifatanyije n'abatuye Umurenge wa Kigali mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore wo mu Cyaro ku nsanganyamatsiko igira iti "Umugore ni uw'agaciro"
UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMUGORE WO MU CYARO WIZIHIRIJWE MU MURENGE WA KIGALI
Abayobozi Nshingwabikorwa b’Akarere ka Nyarugenge bari kumwe n’Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA) Madamu Ingabire Assumpta kuri uyu wa 15 Ukwakira 2025 bifatanyije n'abatuye Umurenge wa Kigali mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore wo mu Cyar...
15/10/2025
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA) Ingabire Assumpta ari kumwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge Ingangare Alexis ndetse n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere Wungirije Madamu Uwamahoro Genevieve, Abagize Inzego z'umutekano n'izindi bifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Kigali mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore wo mu Cyaro ku nsanganyamatsiko igira iti "Umugore ni uw'agaciro":
➡️Hamuritswe ibikorwa binyuranye by'abagore
➡️Abana bateguriwe indyo yuzuye
➡️Hatewe ibiti by'imbuto ku Kigo Nderabuzima cya Mwendo
➡️Abagore b'amikoro make baremewe n'ibindi
14/10/2025
Abaturage ba Muhima banagaragarijwe ibitekerezo byatanzwe byatambutse bigakorwa:
➡️ Ruhurura ya Kabasengerezi yamaze kuzura
➡️Igishanga Nyabugogo-Kinamba kiri gutunganywa
➡️ Ikigo Nderabuzima cya Muhima kiri kuvugururwa
➡️ Umuhanda uva ku Bitaro bya Muhima ukagera kwa Mutangana wamaze kuzura n'ibindi
IBINDI BIKORWA BITEGANYIJWE:
Mu bikorwa bindi biteganyijwe muri uyu Murenge wa Muhima harimo:
✅ Kwagura imihanda Yamaha - Kinamba na Kinamba - Poids Lourds ikagira ibice bine
✅ Kuvugurura Gare ya Nyabugogo ikajyanishwa n’igihe
✅ Gukomeza no kurangiza kubaka umushinga w’Isoko rya Nyabugogo, n’ibindi
14/10/2025
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage, Urujeni Martine, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge Bwana Ingangare Alexis n'abandi bayobozi mu nzego zinyuranye bari kwakira ibitekerezo by'abaturage mu igenamigambi rya 2026-2027 mu Nteko y'Abaturage irimo kubera mu Murenge wa Muhima.
Nawe watanga ibitekerezo unyuze hano:
https://docs.google.com/forms/d/e/1FAIpQLSf86DECAa6L-BgHTGILxfWZz4wEzyDm7gsXE8D6yZgzLvxpVQ/viewform?fbzx=-7011109737559111830
14/10/2025
Baturage ba Nyarugenge, nshuti zacu namwe mutugenderera: turacyari mu kwezi kwahariwe uruhare rw'abaturage mu igenamigambi. Bityo rero buri wese ufite igitekerezo yifuza ko cyashyirwa mu igenamigambi ry'uyu mwaka w'Ingengo y'Imari wa 2026-2027, uyu munsi ku gicamunsi ntabure mu Nteko y'abaturage.
Dukoreshe aya mahirwe tugire uruhare mu iterambere ryacu!
13/10/2025
Tubifurije Intangiriro nziza z'Icyumweru ku baturage bacu ba Nyarugenge, inshuti zacu hamwe n'abatugenderera!
Nk'uko tubizi twese Isuku ni ubuzima, bityo rero ni ngombwa ko dukomeza kuzirikana ibi bikurikira muri iki cyumweru:
➡️Kirazira kumena imyanda muri za ruhurura
➡️Dushyire imyanda ahabugenewe
➡️Tuvangure imyanda itabora n'ibora
➡️Twirinde kwangiza ubusitani n'ibindi
08/10/2025
Tubararikiye kuzakurikirana Ikiganiro ku biranga uburwayi bwo mu mutwe, ikibutera, uko wakwirinda n'uko wakwivuza. "Ibibazo byo Mu Mutwe biravurwa bigakira, dufashe ababifite kwivuza kare kandi neza " Iki kiganiro kizahita ku ISANGO STAR
Itariki: ejo Tariki ya 08/10/2025
Isaha: 08H00 Am-09H00 Am
Ntimuzacikwe!