04/07/2025
Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango ibifurije umunsi mwiza wo .
๐๐ฎ๐ซ๐ฎ๐ฌ๐ก๐๐ก๐จ ๐ ๐ฎ๐ญ๐๐ณ๐ ๐ข๐ฆ๐๐๐ซ๐ ๐ข๐ฆ๐ข๐ซ๐ฒ๐๐ง๐ ๐จ ๐ฒ๐๐๐ฎ, ๐๐ฎ๐ญ๐๐ ๐ฎ๐ซ๐ ๐ฎ ๐๐ฐ๐๐ง๐๐ ๐ซ๐ฐ๐ข๐ณ๐ ๐ซ๐ฐ'๐๐ฃ๐จ ๐ก๐๐ณ๐๐ณ๐.
31/05/2025
Uyu munsi, Minisitiri Uwimana Consolee, ari kumwe n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye, bifatanyije n'abaturage b'Akarere ka Ngoma mu gikorwa cyo kwibuka imiryango yishwe ikazima muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni igikorwa cyatangijwe no gushyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ngoma nโurugendo rwo Kwibuka rwavuye kuri uru rwibutso rukagera kuri Stade ya Cyasemakamba.
30/05/2025
Ba ni ababyeyi barangwa nโimpuhwe nโurukundo, bakira abana batagize amahirwe yo kurerwa nโimiryango yabo bwite, bakabitaho nkโabana babo, nta gihembo cyangwa inyungu bategereje. kugeza ubu mu Rwanda habarurwa ba barenga 4000.
30/05/2025
Uyu munsi, Minisitiri Uwimana Consolee aritabira ibirori byo kwizihiza umunsi wahariwe Malayika Murinzi ku rwego rwโIgihugu, wizihijwe ku nsanganyamatsiko: โWite ku mwana wese nkโuwawe.โ
ishishikariza buri wese kugira indangagaciro zafasha umwana kubona amahirwe yo kuba mu muryango umwitaho.
wakurikira ibirori unyuze hano: https://www.youtube.com/live/Mbao5uN_2L4?si=ZXb2wM3wbYEaIbev
15/05/2025
U Rwanda rwifatanyije n'isi yose mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wโImiryango. Insanganyamatsiko ni "Ibiganiro byiza; ireme ry'umuryango.
Tuzirikane agaciro gakomeye umuryango ufite mu mibereho myiza n'iterambere ry'Igihugu,tuzirikane ko ari wo shingiro ry'imbaga y'Abanyarwanda.
01/05/2025
Umurimo dukora ni uwโagaciro ku bagize umuryango twese, ndetse no ku Gihugu.
Guhanga umurimo ibe intego duhuriyeho.
Umunsi mwiza w'Umurimo
14/03/2025
Mu gukomeza kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wโUmugore hakorwa ubukangurambaga bwo kuzamura impano zโabakobwa muri siporo ,Minisitiri Uwimana Consolรฉe ari kumwe na Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire bitabiriye imikino ya ya volleyball yahuje amakipe yโabakobwa ya Polisi na Kaminuza ya Kepler .
13/03/2025
Muze dufatanye kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore, dushyigikira abakobwa mu kuzamura impano zabo muri sport.
08/03/2025
Uyu munsi mu Rwanda hose harizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore.
Ku rwego rw'Igihugu, umunsi urizihirizwa mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Hindiro, Akagari ka Gatega
๐๐ฃ๐จ๐๐ฃ๐๐๐ฃ๐ฎ๐๐ข๐๐ฉ๐จ๐๐ ๐ค: ๐๐ฆ๐ฎ๐ ๐จ๐ซ๐ ๐ง๐ข ๐ฎ๐ฐ'๐๐ ๐๐๐ข๐ซ๐จ.
Umunsi Mpuzamahanga wโUmugore washyizweho nโUmuryango wโAbibumbye mu 1972, ugamije kugaragaza ibyagezweho mu iterambere ryโuburinganire bwโabagabo nโabagore, uburenganzira no kubaka ubushobozi bwโabagore.
14/02/2025
๐๐๐ฒ๐ข๐ฌ๐ก๐ข๐ฆ๐จ ๐๐ฒ๐ข๐ณ๐ ๐ง๐ข ๐ฎ๐ ๐ฎ๐๐๐ฌ๐ก๐ ๐ฎ๐ฐ๐จ ๐ฎ๐ค๐ฎ๐ง๐๐ ๐ค๐ฎ๐ ๐๐ซ๐ ๐ค๐ฎ ๐ข๐ญ๐๐ซ๐๐ฆ๐๐๐ซ๐, ๐ค๐๐ง๐๐ข ๐ฎ๐ค๐๐ฆ๐ฎ๐ซ๐ข๐ง๐๐ ๐ข๐ค๐ข๐๐ข.