Ministry of Local Government, Rwanda

Ministry of Local Government, Rwanda

Share

Republic of Rwanda, Ministry of Local Government

Photos from Ministry of Local Government, Rwanda's post 05/05/2026

Itegeko ngenga rigenga amatora mu Rwanda ryatowe n’inteko rusange ya Sena kuri iki gicamunsi.

Iri tegeko riteganya impinduka zigamije kugena uburyo bunoze bw'imitegurire n’imigendekere y’amatora.

04/05/2026

Inteko z’abaturage iwacu.

30/04/2026

Photos from Ministry of Local Government, Rwanda's post 30/04/2026

Mu kwibuka abahoze ari abakozi Minisiteri zitwaga MININTER, MINIFOP na MINITRASO bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Uwimana Rose umugore wa Ntamvutsa Narcisse wakoraga muri MINIFOP, yatanze ubuhamya bw’akarengane bahuraga na ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yavuze ko bahoranaga ubwoba kubera umwuka wo guhohotera abatutsi wari mu gihugu, gusa ashima ingabo za RPA zatabaye, zigahagarika Jenoside.

Gen (Rtd) Fred Ibingira watanze ikiganiro, yahaye umukoro urubyiruko, avuga ko ubuzima bw’igihugu buri mu biganza byarwo.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana yavuze ko kwibuka ari inshingano za buri Munyarwanda, kandi ko nk’umuyobozi n’umukozi wa Leta bafite inshingano yo kurengera no kureberera abaturage.

Yagize ati: “Aya mateka mabi yacu atwibutsa ko umuyobozi akwiye kuba umuntu ureberera abaturage bose, utagira muri we ivangura iryo ari ryo ryose, kandi wumva neza agaciro ko kubaka no guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda.”

Photos from Ministry of Local Government, Rwanda's post 30/04/2026

Kuri uyu wa Kane, haribukwa abakozi bakoreraga Minisiteri zitwaga MININTER, MINIFOP na MINITRASO bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Igikorwa cyatangiriye ku Kacyiru ku rwibutso rwa Jenoside ruri ahari ibiro bikoreramo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo; Ikigo gishinzwe Abinjira n’abasohoka n’Ikigo Gishinzwe Intwari z'Igihugu, Imidari n'Impeta by'ishimwe, ari na ho aba bakozi bibukwa bakoreraga; igikorwa kigakomereza ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ku Gisozi.

Kugeza ubu hibukwa abakozi 26 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakoreraga izi minisiteri ku buryo bukurikira: MININTER (abakozi 7), MINIFOP (abakozi 8) na MINITRASO (abakozi 11).

MINALOC 30/04/2026

Kurikira kuri Youtube igikorwa cyo abari abakozi ba MINITRASO, MININTER na MINIFOP, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

MINALOC Kwibuka 32:KWIBUKA ABARI ABAKOZI BA MINITRASO, MININTER NA MINIFOP BAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Photos from Ministry of Local Government, Rwanda's post 27/04/2026

Today, Minister Dominique Habimana held talks with H.E. Einat Weiss, Ambassador of Israel to Rwanda, accompanied by Deputy Chief of Mission Ron Margalit. The meeting discussed and explored opportunities to further advance strategic partnerships.

They reiterated commitment to deepening cooperation, particularly in e-governance and service digitalization, capacity building, institutional twinning, municipal partnerships, and targeted technical assistance and knowledge exchange.

Photos from Ministry of Local Government, Rwanda's post 27/04/2026

Kuri uyu wa Mbere, MINALOC n’uturere dutandukanye baganiriye n’abadepite ku isesengura rya raporo y’ibikorwa bya RGB (2024/2025), yibanze ku mitangire ya serivise mu nzego z’ibanze.

Minisitiri Dominique Habimana yagaragaje ko hakomeje gukorwa byinshi kugira ngo serivise zihabwa umuturage zirusheho kumunogera harimo:

-Gushyiraho Sisiteme Imibereho ikusanyirizwamo amakuru ku mibereho y’ingo, akifashishwa mu igenamigambi no mu gutanga serivise ku baturage;

-Kwifashisha ikoranabuhanga mu mitangire ya serivise, binyuze ku rubuga Irembo, Mbaza n’izindi;

-Kubaka ubushobozi bw’abakozi b’inzego z’ibanze kugira ngo batange serivise zinoze;

-Guhangana na ruswa, abaturage bigishwa ububi bwayo kandi ababigizemo uruhare bagahanwa.

-Kuvugurura gahunda zo kuzamura imibereho y’abaturage.

Minisitiri Habimana yemereye abadepite ko ahakiri imbogamizi mu mitangire ya serivisi zizakosorwa ku bufatanye n’inzego zose bireba, kugira ngo umuturage ahabwe serivisi inoze kandi yihuse.

26/04/2026

Kamonyi: Igikorwa cyo Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Mugina.

Want your business to be the top-listed Government Service in Kigali?

Click here to claim your Sponsored Listing.

Location

Telephone

Address


Kigali

Opening Hours

Monday 07:00 - 12:00
13:00 - 17:00
Tuesday 07:00 - 12:00
13:00 - 17:00
Wednesday 07:00 - 00:00
13:00 - 17:00
Thursday 07:00 - 12:00
13:00 - 17:00
Friday 07:00 - 12:00
13:00 - 17:00