19/07/2024
PL yishimiye amajwi yagize n’intsinzi yegukanye,ikaba yizeza Abanyarwanda kurushaho guharanira iterambere rishingiye kuri buri Munyarwanda binyuze mu miyoborere myiza,ubukungu n'imibereho myiza kdi umuturage akagira umwanya wo gutanga ibitekerezo kuri gahunda zigamije iterambere.
14/07/2024
14 /07/ 1991- 14/07/2024,
imyaka 33 irashize.
PL ibaye ubukombe!
1. Kuri uyu munsi w’isabukuru y’imyaka 33, Ishyaka riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu PL rimaze rishinzwe, ririfuriza abayoboke baryo bose isabukuru nziza, bishimira ibyiza rimaze kugeraho muri iyi myaka.
2. PL irazirikana kandi igashimira abayoboke bayishinze ubutwari bukomeye bagaragaje bahangana n'ubutegetsi bw'igitugu bwayoboraga u Rwanda, bakitangira guharanira ubumwe bw'Abanyarwanda no kwimakaza amahame ya demokarasi, ukwishyira ukizana n'ubutabera.
3. Muri iyi myaka 33, PL yakomeje kugira uruhare mu gushaka ibisubizo by'ibibazo by'Abanyarwanda, no guharanira iterambere ry'Igihugu rishingiye kuri buri Munyarwanda binyuze mu miyoborere myiza, ubukungu n'imibereho myiza by'abaturage, hagamijwe kubaka u Rwanda rubereye buri wese.
4. PL irasaba abayoboke bayo gukomeza kurangwa n’ubutwari, gukomera ku ndangagaciro zo gukunda Igihugu, ubupfura n’ubunyamugayo, kubungabunga ubumwe bw'Abanyarwanda, umutekano n'ubusugire bw'u Rwanda, gukora umurimo unoze no guharanira icyateza imbere imibereho y'Abanyarwanda no kudatatira igihango PL yagiranye n'u Rwanda.
13/07/2024
Nta cyiza nko guhuza ibyishimo. Duhe impano utora neza, dukomeze ibirori no guteza imbere u Rwanda. "Twishyire twizane."
13/07/2024
Wari u*i ko?
Ishyaka PL ryiteguye gufasha Perezida Kagame Paul gushyira mu bikorwa gahunda y'imyaka 5 afitiye Abanyarwanda, maze tukarushaho gutera imbere.
12/07/2024
Uyu munsi ni ibirori muri PL.
Ntucikwe kuri Stade ya Bugesera saa munani, aho twamamaza umukandida Perezida Paul Kagame, tukamamaza n'Abakandida Depite ba PL.
Hasigaye iminsi 3 gusa maze tukesa umuhigo wo gutora.
10/07/2024
GAKENKE, BURERA NA RULINDO PL TWAJE!! Hasigaye iminsi 5 gusa tukitorera Abadepite ba PL ku nyenyeri eshatu na Kagame Paul ku mwanya wa perezida w'igihugu!