"We should not become complacent and assume that, because 32 years have elapsed since the Genocide was stopped, the responsibility to combat genocide ideology, denial, and trivialization of the Genocide against the Tutsi has ended. Many people still attempt to distort the history of our country and sow division among Rwandans. We are therefore all called upon both the young and the old to remain vigilant in safeguarding the truth and confronting divisionism, while preventing any harmful agenda aimed at dragging us back into the dark chapters of our history". | Prime Minister Nsengiyumva at Ntarama Genocide Memorial
-----------------------------------
"Ntidukwiye kwirara ngo twibwire ko ubwo imyaka 32 ishize Jenoside ihagaritswe inshingano zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi zarangiye. Haracyari benshi bagerageza kugoreka amateka y’Igihugu cyacu no kubiba amacakubiri mu Banyarwanda. Dusabwe twese rero guhozaho, abakuru n'abato, mu kurinda ukuri no guhangana n’amacakubiri, dukumira buri mugambi mubi ugamije kudusubiza mu mateka y’icuraburindi."| Minisitiri w'Intebe Nsengiyumva ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama
Primature Rwanda
The official page for the office of the Prime Minister of the Republic of Rwanda.
29/05/2026
Today at Ntarama Genocide Memorial, Prime Minister Nsengiyumva joined leaders and staff from , , , and to honor the memory of the victims and pay tribute to the survivors of the 1994 Genocide against the Tutsi. .
-----------------------
Uyu munsi ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yifatanyije n’abayobozi n’abakozi ba , , na mu gikorwa cyo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gufata mu mugongo abayirokotse.
26/05/2026
Today in Brazzaville, Prime Minister Nsengiyumva joined Heads of State and Government in the opening ceremony of the 2026 Annual Meetings of the African Development Bank Group
----------------------
Uyu munsi, i Brazzaville, Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yifatanyije n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro
Inama Ngarukamwaka ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere ya 2026.
25/05/2026
Today in Brazzaville, Republic of Congo, Prime Minister Nsengiyumva joined Heads of State and Delegations for Africa Day celebrations held on the sidelines of the 2026 Annual Meetings of the African Development Bank Group
------------------------
Uyu munsi i Brazzaville, muri Repubulika ya Congo, Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yifatanyije n’Abakuru b’Ibihugu n’intumwa zitandukanye mu kwizihiza Umunsi wa Afurika mu muhango wizihirijwe mu Nama Ngarukamwaka ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere ya 2026 (AfDBAM2026).
24/05/2026
Today in Cotonou, Prime Minister Nsengiyumva joined leaders from across Africa and beyond for the swearing-in ceremony of the President-elect of the Republic of Benin, Romuald Wadagni , who begins a seven-year term.
--------------------------------
Uyu munsi i Cotonou, Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yifatanyije n'abandi Bayobozi baturutse hirya no hino muri Afurika no mu bindi bihugu mu muhango w’irahira rya Perezida watowe wa Repubulika ya Benin, Romuald Wadagni, watangiye manda y'imyaka irindwi.
23/05/2026
Prime Minister Nsengiyumva has arrived in Cotonou, Benin, to represent H.E. President Kagame at the inauguration ceremony of the President-elect Romuald Wadagni.
-----------------------------
Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yageze i Cotonou muri Benin, aho azahagararira Nyakubahwa Perezida Kagame, mu muhango w'irahira rya Perezida watowe Romuald Wadagni.
15/05/2026
This afternoon, Prime Minister Nsengiyumva received his counterpart, Prime Minister Robert Beugré Mambé of Côte d’Ivoire, who is in Rwanda to attend the Africa CEO Forum 2026.
Their discussions focused on ways to further strengthen cooperation between Rwanda and Côte d’Ivoire across key sectors.
----------------------------
Kuri iki gicamunsi, Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yakiriye mugenzi we, Robert Beugré Mambé, Minisitiri w’Intebe wa Côte d’Ivoire, uri mu Rwanda mu rwego rwo kwitabira Inama ya Africa CEO Forum 2026.
Ibiganiro byabo byibanze ku gushimangira ubufatanye mu nzego z’ingenzi zitandukanye hagati y'u Rwanda na Côte d’Ivoire.
Prime Minister Nsengiyumva presided over the 9th Rwanda Polytechnic graduation ceremony.
14/05/2026
“The Government of Rwanda remains firmly committed to strengthening technical and professional education as a cornerstone of national development. As industries evolve and new technologies emerge, our hope is that Rwanda Polytechnic and our education system more broadly will continue to remain dynamic, responsive, and forward-looking.” Prime Minister Nsengiyumva| 9th Rwanda Polytechnic Graduation ceremony.
--------------------------‐----
“Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje gukomeza guteza imbere amashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro nk’inkingi y’iterambere ry’Igihugu. Mu gihe inganda zikomeza gutera imbere ndetse hakavuka ikoranabuhanga rishya, twizeye ko Politekiniki y'u Rwanda ndetse n’uburezi bwacu muri rusange bizakomeza kugendana n’igihe no gutanga ibisubizo ku bibazo Igihugu gifite.” Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva | Umuhango wo gutanga impamyabumenyi muri Politekiniki y'u Rwanda ku nshuro ya 9.
12/05/2026
Today in Kampala, Prime Minister Nsengiyumva joined Heads of State and Government, alongside other leaders, for the inauguration ceremony of President of the Republic of Uganda, who begins a new five-year mandate.
---------------------------
Uyu munsi i Kampala, Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yifatanyije n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ndetse n’abandi bayobozi mu muhango w’irahira rya Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Repubulika ya Uganda, watangiye manda nshya y’imyaka itanu.
Click here to claim your Sponsored Listing.
Location
Category
Contact the business
Telephone
Website
Address
KG 1 Roundabout
Kigali
P.OBOX1334KIGALI,
Opening Hours
| Monday | 07:00 - 17:30 |
| Tuesday | 07:00 - 17:30 |
| Wednesday | 07:00 - 17:30 |
| Thursday | 07:00 - 17:30 |
| Friday | 07:00 - 15:00 |
