22/09/2024
The Matrix
....................
Mwiriwe, Nyuma y igihe kirekire ntandika kuri uru rubuga bitewe nimpamvu zakazi nongeye kugaruka mbaganirira ku jambo ryicyongereza ryitwa Matrix.
Urebye ubusobanuro bwaryo kuri internet usanga bisobanura ibintu byinshi bitandukanye ariko njye nahisemo kubaganirira kuri ubu busobanura bukurikira:
Ubusobanuro bwa mbere. Aha ijambo Matrix bivuze ko ari nkaho isi dutuyemo ari program nini ya mudasobwa ifite urutonde rwamategeko, amabwiriza ndeste nindi mirongo migari igenga uko iyo program ikora.
Ubusobanuro bwa 2
Ijambo the matrix bishobora gusobanura bimwe mubitekerezo bigaragaza ko ubwonko aribwo bwisobanurira ikintu cy ukuri (reality) nikitari ukuri. Abazanye ibi bitekereza bashishikariza abantu kwibaza ndetse no gushishoza batandukanya isi y'ukuri(reality) n isi mbimbano cg se isi y ikinyoma.
Ngarutse kuri iri jambo nanone ariko nshingiye kuri filimi nayo yitwa The Matrix ,aha igitekerezoshingiro cyayo nuko buri wese mubatuye isi afite inshingano zo kumenya no gutandukanya isi nyayo dutuyemo n isi ya baringa(isi mbimbano cg se igendera ku kinyoma).
Amwe mumasomo yaturutse muri iyi filimi:
......................................................................................
1.Icyo wizera nicyo usanga muri ubu buzima bwo kwisi.
Niba ushaka ubuzima butandukanye nubwo urimo ugomba guhindura imyizerere yawe.(aha imyizerere ntigarukira kw'iyobakomana gusa)
Umwe mubakinyi biyo Film uba witwa NEo ahitamo kureba isi nkuko iri adashingiye kumyizerere asanganywe. ukuri ahura nako nyuma yibyo kuramuhindura agasanga ibyoyarazi bihabanye cyane n'ukuri kwa nyako bituma ahita ahinduka burundu aba undi muntu mushya. ibintu byose yizeraga nkukuri yasanze byose ari ibinyoma.
Yasanze byari urusobe rw amategeko n amabwiriza atuma aba kwisi buhumyi aho yitaga cyane kubimukikije aho kwita kumbaraga n'ubushobozi biri muri we. Aho avumburiye ukuri ntiyongeye gusubira mu myizerere ye yakera ukundi.
2. Ningombwa kongera ubumenyi wiga ibintu bishya.
Muri iyi film Neo nabagenzi be bahisemo kwiga binyuze muri mudasobwa ubumenyi bushya nka karate,gutwara indege n ibindi byose bari bakeneye kugirango babashe gutunganya isi mu buryo bwabo.
Ningombwa ko tugira umuhate wo kwihugura no kwiga ubumenyi bushya ibi bikaba byatuma uva kurwego rumwe ukagera kurundi muterambere ryawe. Buri umwe muri twe kuri iyi si afite impano ariko igihe udafite umuhate wo kugerageza no kwiga ibintu bishya ntushobora kumenya icyo ushoboye (Inkomoko y,umugisha wawe)
3. Abenshi mu bantu ntibakunda kunyura mu nzira itanyurwa n'abandi.
Tugarutse nanone kuri iyi film yitwa The Matrix,Neo nabagenzi be binkwakuzi bimeye kunyura munzira igoranye bituma bagera ku kuri ndetse biyemeza no kudasubira inyuma. Isomo aha nuko igihe umwe mubantu ahisemo inzira idasanzwe yubuzima akenshi asekwa na benshi kandi bakanamuca intege cg se bakamwita umusazi. Urugero twatanga ninko kumuririmbyi uzwi bita Kanye West aho benshi bamwise umusazi ariko bikaza kugaragara ko hari ukuri kwinshi mubyo yavugaga bitandukanye nanubu agihagazeho. Ni wowe kugiti cyawe ugomba kugira umuhate wo gukora ibigoranye ariko byaba intandaro yihinduka ryubuzima bwawe n abandi kuko ntawundi uzabigukorera igihe utabyikoreye. Ubuzima buragoye.Baho gitwari.
4.Sanga abo muhuje ibitekerezo.
Igihe Neo yahuraga na Trinity,orpheus n abandi muri iyi film"The Matrix"yahise ahuza nabo kuko yasanze bose bahuje imyumvire. Kari agatsiko kabantu bake ariko babashije kumenya ukuri n ikinyoma kandi bagira n intego yo guhangana n ikinyoma.Bakoreraga hamwe ndetse bakanafashanya baterana ingabo mubitugu.
Mubuzima busanzwe biba byiza iyo wisunze abo muhuje ibitekerezo n intego nubwo bwose mwaba mutanganya ubumenyi ikingenzi nuko mwese muba mwizera imbararaga n ubushobozi mufite.
5.Icyo wizera ninancyo ushobora kugeraho muri ubu buzima.
Neo yatashwe nubwoba bwinshi igihe yamenyaga ukuri kwa nyako kw'isi yaratuyemo agasanga ibyo yarazi byose nkukuri byari ikinyoma.
Byari byakubaho ukisanga warubayeho mubuzima bwikinyoma?
Urugo ruranze ,utandukanye n umufasha wawe.
akazi warufite urakabuze.
ibi byaguca intege cyane kuko imbaraga zawe zose mubuzima wizitakaje mubintu bitari ibyawe.
ikintu kimwe cyonyine wakwizera ntikigutenguhe ni umutima nama wawe.Aha bigusaba kumvira umutima nama wawe buri gihe ndetse no kwihugura mubumenyi bwo kwimenya ubwawe nubushobozi wifitemo. Uramutse ugize ubushobozi bwo gukoresha umubiri ,ubwonko n'ibindi bice bikugize haba ibigarara ndetse n'ibitagarara wakora ibitwaga ko bidashoboka mubuzima bwawe.
Ariko se uriteguye ? witeguye kureka imyizerere yawe yakera ukongera gutangira bundi bushya ukiga ubumenyi bw'ukuri?
Ushobora guvumbura ukuri kwaguhindurira ubuzima nawe ukaba umuntu mushya cg se icyaremwe gishya.
Mugire Umugoroba mwiza kandi mbifurije umugisha mubyo muhugiyemo muri iyi minsi.
11/02/2024
UMWAKA MUSHYA KURI MWESE!
____________________________________
Mwiriwe!
Mbanje kubifuriza umwaka mushya wuzuye amahoro,urukundo n imigisha myinshi kuri mwese!
Reka mbisegureho kubwo gutinda kwanjye kugira icyo mbasangiza kubyo ndikunyuramo muri ibi bihe bidasanzwe turimo.
Ntatinze rero kumakuru yanjye bwite urebye ntacyahindutse cyane ndacyari mugushakisha ubumenyi nkuwabigize umwuga. Intego ni ugusobanukirwa abo turibo ndetse n'ububuzima tubayemo hatabayemo kuvangura cyangwa se kurobanura isoko y ubumenyi.
Abagendera muri iyi nzira akenshi bisanga mugice rusange cyabantu basoma ibijyanye n ubumenyi budakunzwe kwigishwa mu ruhame bubonwa gusa n ababukeneye (Ubumenyi buzira). Aha urugero natanga ni ubumenyi bujyanye n agaciro k imwemerere ihamye muburyo rusange , urugero rwa 2 ni ubumenyi bujyanye n agaciro kijambo n ubushobozi bwaryo. Izi ngero ebyiri zombi zihuriweho n ibice hafi ya byose bitandukanye dusanga mu gice kigari kiyobokamana. Ushobora kwibaza impamvu kugira imyemerere ihamye ndetse n agaciro kijambo byibandwaho mwiyobokamana rusange!
Gusobanukirwa nizi ngero 2 bishobora kuguhesha ubushobozi bwo kureba no kumva ibyo abandi badashobora kureba ndetse no kumvisha amatwi yabo muburyo bworoshye. Ibi byashoborwa na buri wese wafata umugambi ndetse akanatangira intambwe yambere yo gushaka ubumenyi budafite aho bubogamiye.
Icyo ushaka nacyo gitera kikugana!
Kuri mwe mwese muri murugendo rwo gushaka ubumenyi ndeste no gusobanukirwa mbifurije gukomeza kugira umuhate n inyota yo kumenya kuko ubumenyi ari bwo bukire ndetse ni ntwaro yambere cyane cyane muri ibibihe turimo aho bitoroshye gutandukanya ikinyoma n'ukuri.
Amohoro , Imigisha n' Urukundo kuri Mwese!
05/01/2023
AFRIKA IGICUMBI CY' UBUMENYI.
----------------------------------------------------
Mu mashuri twigako igicumbi cy' Ubumenyi kw'isi cyahoze mu Bagereki na Baromani nyamara Hari izindi mvugo nyinshi zifite na gihamya zerekana ko ahubwo nabo Bagereki bibirangirire nka Plato, Thales, Pythagore, Socrates ,Artistote n abandi benshi batandukanye bazaga kwiga muri Egypt Imibare , philosophie n ibundi bumenyi butandukanye.
Aha urugero rutangwa ni kuri Pythagore wamaze imyaka igera kuri 22 yiga muri Egypt aho yigishwaga nabasaza babamenyi bo muri icyo gihugu.
Ibi bitwereka ko hari ibyinshi mubyo twize bitari ukuri mu bumenyi n amateka atandukanye ibi bikaba byakorwa hashingiwe kunyungu zitandukanye ziganjemo iza politike ndeste n' iyobokamana.
Ubu bumenyi bushobora kukubera intangiriro yo gukora ubundi ubushakashatsi ku giti cyawe ukamenya ibindi byinshi bitandukanye kuri iyi nsanganyamatsiko.
Iterambere n izindi mpinduka zose zo kw'isi zitiruka mu bumenyi.
N iyo mpamvu gushaka ubumenyi ari ingenzi ku bantu batekereza Kure.
Mbifurije kugire Umunsi Mwiza
N Ibyiza byose mushaka muri ubu buzima.
๐น๐ค
02/01/2023
IBYIZA / UMUGISHA
Mwiriwe! Mbifurije Umwaka mushya.
Nyuma yigihe kinini Nsoma ibijyanye n Imyimerere ndeste n amagambo nyurabwenge , nafashe ikimezo kigihe gito cyo kuba mpagaritseho igihe gito kugirango nihe akaruhuko.
IBYIZA
Kimwe mubyo nize nuko iyo wifuza Ibyiza ugomba guhinduka ukaba Mwiza maze nawe bya byiza bikakugana nkuko bavuga ngo ineza isanga indi.Burya ni ukuri pe!
UMUGISHA
Umugisha uri muri iyi si ni nkumusenyi wo kunyanja. Buri wese yabona umuhagije n undi urenga. Singombwa kugira Ishyari kuko twese twabona ibyiza byose twifuza bituritse munzira nyinshi zitandukanye kandi twese ubwo bushobozi turabufite mu biganza byacu.Ibanga ni Ubumenyi.
Mbifurije Imigisha n Ibyiza byinshi mwifuza muri uyu mwaka.
Mugire Umwaka mushya
Muhire wa ๐2023๐๐
30/12/2022
Ndi Nde?
..............
Isomo Rikomeye muri ubu buzima ni ukwimenya. Biroroshye kumenya uko abandi bateye kurusha kwimenya ubwacu. Akenshi igituma tutimenya ni amarangamutima ahoraho twigirira akaba ariyo mpamvu akenshi ntawivuga nabi.
Aha kutimenya ni intege nke .Urugero ninkigihe wakunze buhumyi bikakubuza kumenya imico nyayo yuwo wakunze.
Ibaze rero kubaho buhumyi ubuzima
Bwawe bwose utiyizi.
Kwimenya bituma ubuzima bukorohera
Ukamenya ibyo ukwiye gukora nibyo udakwiye gukora, aho ukwiye gutakaza ingufu zawe naho ukwiye kuzizigama, abo ukwiye guha umwanya wawe nabatawukwiye. Aho ugomba kujya naho utagomba kujya n ibindi byinshi.
Muri make woroherwa nubuzima iyo ubashije kwimenya uwuriwe bitandukanye nishusho abandi bantu bakuremeye kuva uvutse kugeza ubu.
Uzumva abantu bavuga ngo runaka ateye atya , yitwara atya n ibindi byinshi ariko nyamara ishyusho n amahitamo yuwo uriwe CG wabawe biri mubiganza byawe.
Bumbura amaso ya Roho
Uramenya byinshi kuri wowe , ubushobozi bwose buri mubiganza byawe. Amahitamo nayo nayawe .
KANGUKA!
Mbifurije Ibihe byiza
N Imigisha kuri mwese!
Mugire Umwaka mushya muhire
Wa 2023!!
25/12/2022
Mugire Umunsi Mwiza
๐น๐ค
21/11/2022
Itegeko Rya Rukuruzi
(The Law of attraction)
Icyo ushaka nacyo gitamba kikugana.
Ikiguhora mubitekerezo nicyo ubona igihe ubumbuye amaso.(Umuzimizo)
Tekereza ikiza kuko gikurura Ibyiza
Mu buzima bwawe.
Urugero : Imiryango ikize ihora Ikize
Imiryango ikennye igahora ikennye.
Ibi nabyo bifitanye Isano n itegeko Rya Rukuruzi.
(Think positive)
Mutekere Ibyiza Kandi mwifurize nabagenzi Banyu Ibyiza kuko
Birangira bibagarukiye.
Umugoroba Mwiza
๐นโค๏ธ
26/06/2022
GUHUZA URUGWIRO.
Mwiriwe,
nongeye kubasuhuza nyuma y igihe kirekire nihugiyeho. Mu mezi ashize haribyinshi nanyuzemo bitandukanye bimwe muribyo byatumye nkura muburyo bw'imikorere ibindi nabyo bihindura ubuzima bwanjye bizana urumuri no kunyurwa n'ubuzima.
Sinabitondagura byose muri aka kanya ariko reka nibande Ku kamaro ko guhuza URUGWIRO haba kunshuti zawe zahafi CG se inshuti imwe yihariye.
Ikiremwa muntu ni ikiremwa gisabana. Uko ubaho wenyine niko ubuzima bwawe bukubangamira ibitekerezo byawe bigatangira kwijima bityo ubuzima bugatangira kukubihira. Ibi ntitwa bitindaho kuko Covid yarabigaragaje Cyane Aho wasangaga abantu hafi yabose bari mu bwigunge burengeje urugero ndetse bamwe bikana baviramo n ihungabana CG izindi ndwara zitandukanye zitavuye kuri icyo cyorezo ahubwo zivuye kukuba bari bonyine mu bwigunge bukabije.
Ubu rero niba ukiba muri ubu buzima gerageza ushake inshuti kuko inshuti ari ubundi butunzi abenshi mu bantu birengagiza.
Muri iyi minsi bitewe nakazi kenshi mporamo nahisemo gushaka inshuti nshya zo gusabana tugahuza urugwiro igihe dufite umwanya Kandi ntaw ubangamiye undi. Icyantangaje nuko nasanze akenshi uwo mbibwiye abyakira neza nkaho nawe yarabikeneye muri uwo mwanya mubuzima abayemo.
Igihe kirageze ko abantu basabana bagahuza urugwiro igihe icyo aricyo cyose bashatse hatabayeho gutinda mumayira bya Kinyarwanda cg se gutinyana ngo nimusaba guhura nawe arakeko ko mbayeho mubwigunge. Ukuri kurakiza Kandi igihe udateye intambwe ihindura ubuzima bwawe ntuzategereze ko bizikora.
Mbifurije kugira ibyishimo n inshuti zibakunda Kandi zikabitaho mubuzima bwanyu.
๐โค๏ธ
13/12/2021
Mwiriweho,
Mbafitiye inkuru nshya vuba aha ariko mbere na mbere nagirango mbashimire ukuntu muri kwiyongera kuri uru rubuga muri benshi umunsi Ku munsi.Biranyereka ko mushyigikiye ibikorwa byanjye n'inkuru zanjye zanditse mu kinyarwanda. Muminsi ya vuba ndatangira gusobanura inkuru z abandi banyabwenge nzivana mundimi zamahanga nzihundura mukinyarwanda kugirango ubwo bumenyi natwe butugereho twese.
Ubumenyi ni Urumuri.Ubumenyi n' ubutunzi.ukwimye Ubumenyi aba akwimye byose.
Mbifurije mwese kuba abahanga mubyo mukora kandi mukunda.
Mugire Umunsi Mwiza ๐น
ubutunzi.uk