18/11/2026
Twese hamwe twamagane ruswa!
Urwego rw’Umuvunyi ruributsa ko gusaba, cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina ari kimwe mu bikorwa 12 bigize ruswa.
Itegeko rirengera abatangamakuru ku byaha, ku bikorwa cyangwa imyitwarire binyuranyije n’amategeko, riteganya ko gutanga amakuru ari inshingano kandi bikorwa mu magambo, mu nyandiko cyangwa mu bundi buryo bwose n’umuntu ku giti cye cyangwa itsinda ry’abantu ku rwego rubishinzwe. Ibi bigakorwa mu buryo utanga amakuru arindwa n’amakuru yatanzwe akagirwa ibanga.
Urwego rw’Umuvunyi rurashimira kandi rushishikariza abantu bose gutanga amakuru kuri ruswa, runibutsa ko ayo makuru atangwa ku mirongo itishyurwa.
Guhamagara ni 199, kohereza ubutumwa bugufi ni 1990, naho WhatsApp ni 0788380482.